Umushoferi wa Sosiyete itwara abagenzi ya KBS, yarwanye mu buryo bukomeye n’ushinzwe kugenzura ko abagenzi bishyuye bakoresheje ikarita y’ikoranabuhanga ya Tap&Go, bapfa ko hari umugenzi umwe wamwishyuye mu ntoki.
Iyi mirwano yabereye ku Mulindi mu Karere ka Gasabo mu mpera z’icyumweru gishize. Abatangabuhamya babwiye Igihe, ko ushinzwe kugenzura ko abagenzi bishyuye bakoresheje Tap&Go yinjiye muri bisi asanga hari umugenzi wishyuye umushoferi mu ntoki ahita amufata mu mashati amukubita mu buryo bukomeye.
Ngo ibi byatumye n’abagenzi bari muri iyo bisi bahita batangira gukubita uyu mugabo ku buryo inzego z’umutekano ari zo zahosheje iyo mirwano.
Uwitwa Habiyaremye Emmanuel, yagize ati “Yarinjiye ahita atangira kureba abantu bafite amakarita abonye umwe utayifite nibwo yabajije umushoferi uko yinjiye n’uko yishyuye, undi amubwira ko yishyuye akoresheje ikarita ntiyabyumva amusanga imbere amufata mu mashati bahita batangira kurwana.”
Umwe mu bashoferi ba KBS yatangaje ko uyu mugabo akunda gukubita abashoferi iyo asanze abagenzi babishyuwe amafaranga mu ntoki.
Yagize ati “Yabigize akamenyero, uriya si uwa mbere akubise kuriya; araza agahita akubita umuntu inshyi imbere y’abagenzi atitaye ko abantu bose bari kubareba.”
Yongeyeho ko abashoferi benshi bakora muri KBS baba bifuza ko yafatirwa ibihano bitewe n’uburyo ajya abakubitira imbere y’abagenzi.
Umuyobozi wa KBS, Ngarambe Charles, yabwiye IGIHE, ko imirwano y’uyu mushoferi n’ushinzwe ubugenzuzi bayimenye.
Yagize ati “Urebye twarabimenye kuko ntabwo ibintu nk’ibyo byaba muri sosiyete nini ngo bibure kumenyekana, gusa bikunze kubaho abashoferi bakagirana amakimbirane kubera akazi akora ko kubagenzura bagashyamirana.”
Yongeyeho bakunze guhura n’ikibazo cy’abashoferi bakunda ko abagenzi babishyura amafaranga mu ntoki kandi bitemewe anashimangira ko ufashwe abihanirwa.
Amakuru agera ku IGIHE avuga ko uyu mugabo ushinzwe ubugenzuzi yahise atabwa muri yombi afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugunga afungurwa amaze kwishyura uwo yakomerekeje agera kuri miliyoni 1,3 y’amafaranga y’u Rwanda.