Umugore utuye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge yasanganye umugabo we agakingirizo mu mufuka w’ipantaro, bahita batangira kurwana akeka ko yamuciye inyuma.
Ibi byabaye ahagana saa Sita z’amanywa ku wa 4 Nzeri 2022. Abatangabuhamya batangaje ko uwo mugore yari amaze igihe atabanye neza n’umugabo we nyuma y’uko amufashe ari gusambana n’umukozi wabakoreraga.
Bavuga ko nyuma y’uko uwo mugore afatiye umugabo we asambana n’umukozi yahise atangira kurarana n’abana babo babiri bafitanye yanga kongera kurarana nawe mu cyumba kimwe.
Bahamya ko ibintu byazambye nyuma y’uko ku Cyumweru uyu mugore yashatse kujya kumesera umugabo we, akoze mu mifuka y’imyenda kugira ngo atagira ibyo ameseramo asangamo agakingirizo.
Uwitwa Ndizeye Jean Bosco, avuga ko uyu mugore akibona agakingirizo mu ipantaro y’umugabo we yahise amusanga mu kabari aho yari arimo barwaniramo, avuga ko arambiwe ubuhehesi bw’umugabo we.
Ati “Twe twagiye kubona tubona umugore aje nk’iyagatera ahita afata umugabo mu mashati bararwana dutangira kubakiza kuko yashakaga no kumukubita icupa avuga ko arambiwe kubana n’umugabo w’imbwa.”
Kamikazi Clementine, we avuga ko yababajwe n’uko uwo mugore yagiye gusebereza umugabo we mu kabari.
Ati “Ahubwo nashimire kuba umugabo we yibuka agakingirizo kuko ntiyamuzanira kabutindi, ko se hari abandi bagabo baca inyuma abagore babo ntibanakambare, ntabwo yagakwiye kumusanga mu kabari ngo biteze abantu yari kumutegereza bakabirangiriza mu rugo rwabo aho kugira ngo abantu bose bamenye uko babayeho.”
Abaturage bakimara guhosha izi mvururu, uwo mugore yahise ataha avuga ko atifuza kongera kubana n’umugabo we. Amakuru agera ku kinyamakuru dukesha iyi nkuru avuga ko kuri uyu wa Mbere uyu mugore yahengereye umugabo we agiye ku kazi ahita apakira ibintu byose ahita yigendera we n’abana be.