![](https://www.byoseonline.rw/wp-content/uploads/2022/01/love-1.jpg)
Thankful black lady holding bunch of red roses, kissing her happy man, having romantic date at restaurant
Imana imaze kurema umgabo ikamushyira muri edeni yabonyeko ataba wenyine ihitamo kumuremera umufasha umukwiriye.Arikose niki gituma urukundo iyo rugitangira ruba ruryohereye nk’ ubuki rukagenda rusharira uko iminsi isimburana?
Abantu benshi cyane cyane igitsina gore usanga banga kuryamana n’abakunzi babo wababaza impamvu bakakubwira ko iyo bamaze kuryamana n’abakunzi babo bishobora gutuma batandukana.
Byoseonline. rw yaguteguriye ibintu bimwe bishobora gutuma umuntu yanga undi mugihe bamaze kuryamana.
1.GUSHIRANA AMATSIKO KUBAKUNDANA
Ubusanzwe umusore n’inkumi bakimara kwemeranya gukundana usanga icyo bashyize imbere ari ukugukundana urukundo rwanyarwo aho umwe akumbura undi uko umutima uteye, badashaka gusigana ,bahamagarana buri kanya.Mubyukuri nta n’umwe uba utekereza kubijyanye n’imibonanompuzabitsina ahubwo usanga buri wese yibaza uko bizaba bimeze ku ijoro rya mbere ry’ubukwe bwa bombi .Arko iyo habaye ikosa bagahuza ibitsinda mbere yo kubana usanga buri wese amatsiko yari afite yarangiye bishobora gutuma umwe atacyumva ashaka undi bitewe nuko amatsiko yari amufitiye yarangiye.
2.ICYINYOMA CY’URUKUNDO
Hari igihe umuntu agushyira mu rukundo arko mubyukuri afite intego itandukanye niyo wowe ufite akakwitaho muburyo bwose kugirango yigarurire umutima wawe arko mubyukuri harigihe aba afite intego yo kuryamana nawe yamara kuyigeraho agahita agenda nta guhindukira .Gusa ntago bivuzeko aba agiye kuko mumaze kuryamana ahubwo nubundi nta rukundo rwabaga ruhari ahubwo habaga igisa narwo.
3.GUHARARUKANWA KUBAKUNDANA
Urukundo rushya ruba rumeze nk’ikinyabiziga gishya iyo kitarakoresha ibirometero byinshi .hariho abantu muri kamere zabo bigiramo ikintu cyo kurambirwa vuba ,akaba yumva ibintu byose mubuzima bwe byaba ari bishya .uwo rero no mu rukundo akimara kuryamana n’umuntu aba yumva yahita arekera agashaka undi gutyo gutyo cyane ko uko aryamana n’umuntu cyane arko agenda amurambirwa.
4.KUTISHIMIRANA HAGATI Y’ABAKUNDANA
Iyo igikorwa cyo guhuza ibitsina hagati y’abakundana kitagenze neza hagati y’abakundana kuburyo buri wese agera ku munezero we ibi bishobora kuba intandaro yo gucana inyuma bishobora no kugera ku gutandukana burundundu.
………….