Mugisha Samuel usanzwe akinira ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare, biravugwa ko yaba yatorokeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko amakuru aturuka mu kipe akinira abivuga.
Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize ni bwo Mugisha yageze muri Amerika ku butumire bw’ikipe ya Protouch Pro Racing Team yo muri Afurika y’Epfo asanzwe akinira.
Uyu musore watwaye Tour du Rwanda ya 2018, muri Amerika yagombaga kuhitabira isiganwa ryari riteganyijwe ejo ku Cyumweru tariki ya 04 Nzeri. Ni isiganwa ryabereye i Baltimore ho muri Leta ya Maryland.
Ikipe ya Protouch ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, yasobanuye ko Mugisha akigera ku kibuga cy’indege ku wa Gatatu ushize yanze kwifashisha uburyo yari yashyiriweho kugira ngo agezwe kuri Hoteli ikipe ye yari icumbitseho, ko ahubwo yahise apanga ubundi buryo ava ku kibuga cy’indege akerekeza ahantu hataramenyekana.
Iyi kipe yo muri Afurika y’Epfo yavuze ko nyuma yo kutagera aho yari icumbitseho ndetse akanga no kwitabira isiganwa yahise imenyesha inzego zo muri Amerika ko hari umuntu wayo waburiwe irengero.
Iyi kipe kandi yavuze ko uretse kuba uriya mukinnyi yayitorotse, yanayitwaye ibikoresho bifite agaciro k’abarirwa muri Frw miliyoni 20.