Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB yataye muri yombi umugabo n’umugore we bakekwaho icyaha cyo kwica umwana wabo baketseho kubiba amafaranga ibihumbi icumi.
Ku wa Gatandatu tariki ya 20 Mutarama 2023 ,nibwo umugabo ufite imyaka 28 n’umugore we ufite imyaka 27 batuye mu Murenge wa Gataraga batawe muri yombi n’urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB bakekwaho kwiyicira umwana wari ufite imyaka umunani azira amafaranga bamushinjaga kubiba amafaranga akayaguramo imigati.
Amakuru yatanzwe n’abaturanyi n’uwo Muryango avuga ko kuwa Gatanu tariki 19 Mutarama 2023 ise yasanze umwana we ku ishuri aho yigaga amashuri bamukurayo bamushinja kwiba ababyeyi be ibihumbi icumi. Ku munsi wo ku wa Gatandatu abo babyeyi babyutse batabaza abaturage bavuga ko uwo mwana yapfuye ariko andi makuru akavuga ko abo babyeyi inkoni bamukubise arizo zamwishe
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza yavuze ko umugabo n’umugore we bombi bafungiye kuri sitasiyo ya Busogo bakurikiranyweho urupfu rw’umwana wabo wapfuye nk’uko bitangazwa na TV1.