Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP J.B Kabera yatangaje ko nta muntu utwara umuzigo cyangwa undi muntu ku igare ugomba kurenza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba akiri mu muhanda.
Ibi yabitangarije mu kiganiro urubuga rw’itangazamakuru kiba ku cyumweru ku maradiyo menshi atandukanye mu Rwanda ndetse yanabigarutseho mu nama Polisi yagiranye n’abatwara abantu n’ibintu ku magare ndetse no kuri moto.
CP John Bosco Kabera yavuze ko impamvu ituma abatwara abantu n’ibintu ku magare batemererwa kugenda muri ayo masaha, ari uko baba badafite amatara.
Ati ‘‘Bariya bantu nta matara, nta myenda yabugenewe bagira, ku buryo mu by’ukuri ibyago byo kugira ngo bakore impanuka ayo masaha yarenze biriyongera.’’
CP Kabera yavuze ko no mu mategeko asanzwe y’umuhanda hatazamo ko abatwara amagare bemerewe kuyakoresha bayatwaraho abagenzi.
Mu kiganiro yagiranye n’abatwara abantu n’ibintu ku magare no kuri moto, CP Kabera yagize ati: “Abanyonzi, Abanyonzi, Abashoferi mwanze kwitwa abanyonzi mwiyita abashoferi icya mbere gihangayikishije nimwirinde gutwara amagare yanyu ni joro bwije kandi muzi ko mutagira n’amatara, Icyo kintu mucyandike! izuba rirenga hatangiye kuza umwijima ni ugukubita akabando ku rutugu ugashogoshera ugataha!”.
Yongeyeho ko no mu buvugizi bukorwa harimo kubanza kwigisha abatwara abantu ku magare bakamenya amategeko y’umuhanda. Abanyonzi bo hirya no hino mu gihugu bavuga ko bimwe uburenganzira bwo gukora nyuma ya saa kumi n’ebyiri kandi ari bwo abagenzi baboneka.
Polisi y’u Rwanda ivuga ko nyinshi mu mpanuka zabaye uyu mwaka zatewe n’amagare ndetse na moto.
Kuva muri Mutarama uyu mwaka mu Rwanda hamaze kuba impanuka zigera ku 9468 zahitanye abantu 617.