
Mu gihe benshi usanga binubira amafoto ari ku ndangamuntu zabo, bamwe bavuga ko ari mabi, abandi ngo ni aya kera kandi ubu barakuze, NIDA yabahaye igisubizo kirambye.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu NIDA Rwanda cyatangaje ko mu gihe kitarambiranye hazatangira igikorwa cyo gufata amafoto mashya kuri buri wese, ndetse hakabaho n’uburyo bworoshye bwo guhindura ifoto yo ku ndangamuntu ku muntu ubikeneye.
Ni ubutumwa bwatangajwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga, Itumanaho no Guhanga udushya, Ingabire Paula ubwo yasubizaga uwitwa Kamikazi Fiona ku rubuga rwa Twitter, wari ubajije niba hazabaho na gahunda yo gufotora abantu bundi bushya ku babyifuza.
Minisitiri Ingabire, mu butumwa bwe yanditse ati: “Yego. Hazafatwa andi mafoto kuri buri wese, hamwe n’ibindi
bipimo ndangamiterere.”
Yongeraho ati: “Hazabaho n’uburyo bworoshye aho umuntu ahindura ifoto igihe abikeneye.”
Leta y’u Rwanda kandi iherutse gutangaza ko mu gihe kitarenze imyaka ine, izaba yavuguruye ibikorwa byo kwandika abaturage no gutanga indangamuntu zifatika, ikabisimbuza uburyo bushya bw’indangamuntu z’ikoranabuhanga.
Icyo gihe nta muntu uzongera kugendana indangamuntu ifatika, ahubwo azajya ayigendana muri telefoni ye cyangwa mu kindi gikoresho cy’ikoranabuhanga.
Izi ndangamuntu nshya zikoranye ubuhanga, zizahabwa abanyarwanda bose kuva ku mwana muto kugeza ku mukuru ndetse n’abanyarwanda baba mu mahanga mu cyimbo cyo kuziha abujuje imyaka 16 y’amavuko gusa nk’uko itegeko ry’u Rwanda ryabigenaga.
Ibi bikorwa byose bikaba bikomeje kugaragaza ko u Rwanda rukataje mu ikoranabuhanga. Bije kandi ari igisubizo kirambye ku banyarwanda baba mu mahanga batagiraga n’abatagiraga indangamuntu bitewe nuko rimwe na rimwe zasohokaga zikosamye, kuzikosora bigatwara igihe.
Mwaramutse ngewe Nita muhawenayo xxx ark ikibazo mfute ababyeyi baba kundangamuntu yange sibo nanjye nanubwo mbazi mwamfasha inzira nabinyuzamo kugirango bikemuke murakoze cyane kumfasha Kandi ndabizeye ntimunyirengagize
Muraho neza nanjye nshaka guhinduza imyaka kuko hariho imyaka mike kuyomfite. Nzabinyuza mubuhe buryo
Muraho neza icyi cyuntu cyari gikenewe kuko amafoto asohoka ku irangamuntu aza asa nabi kuburyo umuntu agirango siwe bitewe nuburyo baba bakoze ldn ye so rero NIDA idufashije yabitangiza vuba kuko bamwe ibandikaho ko arabagabo Kandi arabagore abandi akabaha imyaka badafite kabisa amakosa asohoka ku irangamuntu nimenshi Kandi nkuko mubizi gukosoza nibintu bigora cyane bamwe bagitamo kuzitunga uko zimeze ubundi zikabimisha amahirwe yo kuba bagira service baka mubuyozi kuko irangamuntu zabo ziba zikosamye murakoze !