
Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Suède bategetswe kwereka abaganga imyanya yabo y’ibanga, kugira ngo harebwe niba bemerewe gukina Igikombe cy’Isi cya 2011.
Aya makuru yaciye igikuba yashyizwe ahagaragara n’uwahoze ari myugariro wa Suède, Nilla Fischer, mu gitabo cye yise “I Didn’t Even Say Half Of It”.
Uyu mugore w’imyaka 38 wakiniye Suède imikino 194 mpuzamahanga, yasobanuye uburyo ibizamini byakozwe n’umukozi w’umugore wita ku kunanura imitsi y’abakinnyi, mu mwanya w’umuganga.
Yahishuye ko hakozwe ibijyanye no kureba igitsina nyakuri cy’umukinnyi, nk’uko byari byategetswe na FIFA ko amashyirahamwe agomba kwemeza niba abakinnyi bayo ari abagore.
Isuzuma Fisher yavuze ko ryari “urukozasoni” ryabayeho nyuma y’uko hari ibirego byagarukaga ku Ikipe y’Igihugu ya Guinée Equatoriale ko ifite abakinnyi batari abagore, biturutse ku makipe ya Ghana, Nigeria na Afurika y’Epfo.
Muri icyo gitabo cye, Fischer wasezeye gukina umupira w’amaguru mu Ukuboza, yanditse ati “Twabwiwe ko tutagomba kogosha hariya hasi mu minsi iza kandi tuzereka umuganga imyanya yacu y’ibanga.”
Yakomeje agira ati “[Muri icyo gihe twaratekereje] kuki dutegeteswe kubikora none, hakabaye hari ubundi buryo bwo kubikoramo. Tubyange?”
“Gusa nanone nta mukinnyi wari witeguye kwangiza amahirwe ye yo gukina Igikombe cy’Isi. Twararetse uwo mwanda urakorwa, twirengagiza uburyo byari bigoye kandi bidukojeje isoni.”
Fischer wakiniye amakipe atandatu arimo Wolfsburg mu gihe cy’imyaka 24 yamaze akina ruhago nk’uwabigize umwuga, yakiniye Suède mu bikombe by’Isi bine.
Uyu wahoze ari myugariro wo hagati, yafashije igihugu cye kugera muri ½ mu 2011 ubwo iri rushanwa ryari ryabereye mu Budage, basezererwa n’u Buyapani bwegukanye igikombe.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Aftonbladet cyo muri Suède, Fischer yagereranyije ibyo we na bagenzi be bakorewe nk’ibidakwiye.
Ati “Namanuye ikabutura yanjye n’ikariso icya rimwe. Umukozi yarunamye arareba, aravuga ngo ’yego’, ni uko abwira umuganga warebaga hirya ku muryango w’icyumba cyanjye.”
“[Umuganga w’umugabo] yaranditse, arangije ajya ku wundi muryango. Ubwo ikipe yacu yose yari isoje, buri wese yerekanye imyanya ye y’ibanga, umuganga wacu yasinye ko Ikipe y’Igihugu ya Suède yose igizwe n’abagore. Ni ibintu bidakwiye kandi bidatanga umutuzo mu kubikora.”
Nilla Fischer yasezeye mu ikipe y’igihugu cye, amezi atatu mbere yo gusezera burundu kuri ruhago mu Ukuboza 2022.
Ibyumweru bibiri mbere y’uko Igikombe cy’Isi cya 2011 gitangira mu Budage, FIFA yari yasabye amashyirahamwe yose kubanza kumenya ko abakinnyi bahamagawe bose babyemerewe kandi hakurikijwe amategeko yayo.