Umwana witwa Usanase Chanceline w’imyaka icyenda, yarohamye mu cyuzi cyo mu Murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza, arapfa.
Uwo mwana yarohamye mu Cyuzi cya Bishya mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Nzeri 2022 ahagana saa Tatu. Amakuru dukesha igihe.com avuga ko yari kumwe n’abandi ubwo bajyaga koga muri icyo cyuzi birangira arohamye arapfa.
Yari asanzwe abana n’ababyeyi be mu Murenge wa Cyabakamyi ariko yari yagiye gusura Nyinawabo mu Murenge wa Rwabicuma.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, Kayitesi Nadine, yemeje ayo amakuru avuga ko abo bana bari bacitse ababyeyi babo bajya koga.
Yasabye ababyeyi kuba maso bakajya bacunga abana babo babarinda guhura n’impanuka.
Ati “Turabasaba kwitwararika abana bakamenya aho baherereye kugira ngo babarinde ibishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Ikindi ni ukujya babagira inama yo kwirinda kugira aho bajya badasabye uruhushya.”