Mu masaha y’umugoroba yo kuri uyu wagatatu tariki 13 Mata 2022, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze mu gihugu cya Jamaica mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu.
Byitezwe ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro n’ubuyobozi bukuru bw’icyo gihugu mu rwego rwo guteza imbere umubano hagati y’ibihugu byombi ndetse yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, aho byitezwe ko aba bayobozi bombi bazagirana ibiganiro bigamije guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Muri uru ruzinduko, Umukuru w’igihugu azageza imbwirwaruhame ku Nteko Ishinga Amategeko ya Jamaica. Biteganyijwe ko ibihugu byombi bizashyira umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya dipolomasi n’ibindi. Perezida Kagame kandi azashyira indabo ku mva ya Marcus Garvey ari na we ntwari ya Mbere ya Jamaica.
Jamaica ni igihugu gituwe na miliyoni 2,9 kikamenyekana cyane ku muco wihariye kigira, aho benshi mu baturage bagituye ari Abirabura. Iki gihugu ni cyo cyatangirijwemo ibitekerezo bya ’Rastafarianism’ byageze no mu Rwanda, mu gihe kandi ari cyo cyatangirijwemo injyana zakunzwe ku Isi nka Reggae na Dancehall.
Hashize igihe Jamaica ishyira imbaraga mu guteza imbere umubano wayo na Afurika, dore ko nubwo benshi mu batuye iki gihugu bakomotse muri Afurika, impande zombi zitari zisanzwe zifitanye umubano wihariye mu bijyanye n’ubucuruzi n’izindi nzego.