Perezida Paul Kagame yatinyuye urubyiruko rw’u Rwanda ku kwinjira mu nzego zitandukanye z’umutekano zirimo n’igisirikare kuko nta muntu uhezwa iyo yujuje ibisabwa.
Ibyo yabigarutseho ubwo yagezwagaho icyifuzo n’umwe mu bitabiriye ihuriro ry’urubyiruko rwizihizaga isabukuru y’imyaka 10 y’urubyiruko rw’abakoranabushake ryahuje abarenga 7500 baturutse hirya no hino mu gihugu.
Umwe muri bo, Iradukunda Didier wo mu Karere ka Gasabo yagaragaje ko yarangije amashuri yisumbuye umwaka ushize kandi yifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda.
Yabwiye Perezida Kagame ko yagerageje kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda bikanga ariko ko yifuza gukomeza gukorera igihugu ari mu nzego z’umutekano nubwo byanze ngo kubera uburebure bwashakwaga atari afite.
Ati “Ndashaka gukomereza ubukoranabushake bwanjye mu gisirikare, kandi mba numva nshaka gukorera igihugu ndi mu ishami ry’umutekano.”
Perezida Kagame yamubajije uko byagenze byatumye atajya mu gisirikare avuga ko ngo byatewe n’uburebure, ariko amubaza niba nta kindi atari yujuje.
Byatumye ahita agena umuntu wo gukurikirana imyirondoro y’uwo musore kugira ngo icyo kibazo kizakurikiranwe hamenyekane mu by’ukuri ibyabaye.
Perezida Kagame ariko yahise atinyura urubyiruko rushaka kwinjira mu nzego zitandukanye z’umutekano z’u Rwanda kuko zidaheza.
Ati “Ku bashaka kuba bakwinjira mu ngabo, igipolisi n’izindi nzego z’umutekano ibyo buri wese wujuje ibyangombwa bisabwa kandi biramenyekana bishyirwa hanze, hari igihe cyabyo iyo bigeze hari igihe cyabyo ntawe uhejwe n’umwe. Uwo badashyiramo ni utari Umunyarwanda gusa n’aho ubundi biremewe.”
Yakomeje ati “Muzajye munabitinyuka koko mubijyemo, mujye muri izo nzego gukorera ubushake ariko noneho ubwo bushake bufite icyo buha uwagiye muri ako akazi.”
Mu bihe bitandukanye ubuyobozi bwa RDF butangaza igihe cyo gushaka abifuza kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ndetse n’ibisabwa kugira ngo bemererwe kuzijyamo.
Bimwe mu bikunze gusabwa muri iryo tangazo rihamagarira urubyiruko kwinjira mu ngabo z’u Rwanda ni ukuba ari Umunyarwanda, kuba afite byibuze imyaka 18 ariko atarengeje 25 ndetse afite ubuzima buzira umuze.
Asabwa kandi kuba atarigeze ahamwa n’icyaha, adakurikiranyweho icyaha, kuba atarirukanywe burundu mu kazi ko mu butegetsi bwa Leta.
Mu bindi bisabwa kugira ngo umuntu yemererwe kwiyandikisha harimo, kuba atagaragara ku rutonde rw’ababujijwe kuba abakozi ba Leta, kuba ari indakemwa mu mico n’imyifatire ndetse no kuba afite ubushake bwo kuba umwe mu Ngabo z’u Rwanda.