![](https://www.byoseonline.rw/wp-content/uploads/2024/02/mbappe.webp)
Rutahizamu wa Paris Saint-Germain, Kylian Mbappé, yakiriwe ku meza na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, wamutumiye mu ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki 27 Gashyantare 2024,
Uyu musangiro wabereye muri Elysée (Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa) witabiriwe kandi na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, uri mu ruzinduko muri iki gihugu.
Amashusho yagiye hanze agaragaza Mbappé agera kuri Elysée, yakirwa n’abakuru b’ibihugu byombi. Uyu mukinnyi usanzwe ari Kapiteni w’u Bufaransa, yasuhuzanyije na Emir wa Qatar wamubwiye amagambo atumvikanye.
Ku rundi ruhande, Perezida Macron yabwiye Mbappé ati “Ugiye kongera kuduteza ibibazo byinshi”.
Amagambo ya Macron yasize abantu mu rujijo kuko nta yandi yayongeyeho ku buryo hamenyekana neza icyo yashakaga kuvuga.
Kylian Mbappé yatumiwe ku meza na Perezida w’u Bufaransa mu gihe uyu mukinnyi yamaze gufata icyemezo cyo kuzatandukana na Paris Saint-Germain ifitwe n’Abanya-Qatar, akerekeza muri Real Madrid ku mpera z’uyu mwaka w’imikino.