Radio yari imenyerewe ku izina rya B&B Fm Umwezi yamaze guhindura iri zina nyuma yaho itangaje ko amasezerano yari ifitanye n’ikigo “Umwezi Media Consult”arangiye bityo bakaba bahinduye izina bakitwa B&B Kigali 89.7FM.
Ni mu itangazo ubuyobozi bw’iyi radiyo bwashize hanze bumenyesha abanyarwanda byumwihariko abakunzi bayo n’abafatanyabikorwa bayo ko yahinduye izina ndetse igahindura n’umurongo yavugiragaho ikitwa B&B Kigali 89.7FM ndetse ko mu mezi 6 izaba imaze gufungura indi mirongo ine izajya ivugiraho.
Itangazo rigira riti:“Amasezerano twari dufitanye n’Umwezi Media Consult yarangiye bityo ubu ntitukiri B&B FM-Umwezi,twahinduye turi 𝘽&𝘽 𝙆𝙞𝙜𝙖𝙡𝙞 89.7𝙁𝙈 Mu gihe kitarambiranye turava kuri 95.3FM twimukire kuri 89.7FM, mu mezi atandatu ari imbere dushyireho indi mirongo ine(4)”
Iyi radiyo imenyerewe nk’igicumbi cy’imikino aho ibiganiro byayo byinshi byibanda ku mikino n’imyidagaduro nubwo hari n’ibya Politiki binyuraho.