Ubushinjacyaha bwagaragaje uko Mukanzabarushimana Marie Chantal yacuze akanashyira mu bikorwa umugambi wo kwica Akeza Rutiyomba Elsie yari abereye mukase, wasanzwe mu kidomoro cy’amazi.
Urubanza rwa Mukanzabarushimana ukurikiranyweho kugira uruhare mu rupfu rwa Akeza wapfuye ku wa 14 Mutarama 2022, rwatangiye kuburanishwa mu mizi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma y’igihe kitari gito rusubikwa.
Iburanisha ryatangiye saa tanu zo kuri uyu wa 7 Nyakanga 2023, ubwo umucamanza yabazaga uwunganira Mukanzabarushimana Marie Chantal niba barabonye umwanya wo gusoma inyandiko zo mu bugenzacyaha bari basabiye umwanya.
Undi yagize ati “Inyandiko twarazibonye ariko hari byinshi biba bigomba gutuma tudakomeza, ariko nk’ubu ninjiye mu ikoranabuhanga mpita mbona ejo hari ibindi bongeyemo kandi tukibaza niba twazahora muri ibyo ngibyo. Tukibaza impamvu bitaba byagiyemo mbere ngo umuntu amenye ibyo ari byo. Ni inyandiko mvugo zirenga umunani.”
Umucamanza yahise amwibutsa ko ibimenyetso umuntu abivugaho uko abibonye hanyuma iburanisha rirakomeza.
Perezida w’Inteko iburanisha yahise abaza Mukanzabarushimana niba aburana yemera icyaha cyangwa agihakana nawe ati “Icyaha cy’ubwicanyi ndegwa ntabwo nkemera.”
Umushinjacyaha yagaragaje ko Mukanzabarushimana akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi cyakorewe Akeza Rutiyomba Elsie wari ufite imyaka itanu, aho cyabereye i Kanombe muri Kicukiro.
Bwasobanuye ko tariki ya 14 Mutarama 2022 ari bwo uwo mwana yapfiriye mu kidomoro cy’amazi cya litiro 200. Nyuma y’uru rupfu, hatangijwe iperereza ngo hamenyekane neza uburyo yapfuyemo, rigaragaza ko atarohamye muri icyo kidomoro ahubwo ko yatawemo ku bw’inabi.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko uwo mwana yari amaze iminsi itatu gusa agiye gutura muri urwo rugo, ngo azabashe kwiga neza kuko nyina umubyara atabanaga na se Rutiyomba Florien.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko Mukanzabarushimana kuri uwo munsi abonye umugabo we agiye mu kazi yahise atuma umukozi we guhaha, amutegeka ko agomba gushakisha amagi abiri y’amanyarwanda ariko yari abizi neza ko adakunda kuboneka.
Uwo mukozi yagiye guhaha Mukanzabarushimana ari kumwe na Akeza Rutiyomba n’akandi kana gato gafite umwaka umwe, abona uko ashyira mu bikorwa umugambi we.
Umukozi akibona ibyo yatumwe yaratashye ahura na Mukanzabarushimana asohoka mu nzu. Uwo mukozi (Nirere Dative) yasanze ako kana gato kari kurira, aragafata aragahendahenda kamaze gutuza ashakisha Rutiyomba Elsie ariko ngo aramubura.
Yaje kwinjira mu bwogero hanze, akigeramo abona uwo mwana muri icyo kidomoro cyuzuye amazi ariko acuritse umutwe, agerageje kumukuramo biramunanira kuko yari yatebeyemo.
Ibimenyetso bigaragazwa ni raporo yakorewe umubiri wa Akeza, igaragaza ko atishwe n’amazi ahubwo ko yishwe ndetse agasangwa yashyizwe mu mazi bikamuviramo urupfu.
Raporo y’aho icyaha cyakorewe igaragaza ko aho ikidomoro cyari kiri byari kugorana ko umwana ajya kuhakinira, icyo kidomoro cyari kigufi ugereranyije n’umwana, ndetse atari gushobora kwikuramo, ahubwo yashyizwemo ndetse bakanamutsindagira.
Ubushinjacyaha bugaragaza ko ubwo amazi yo muri icyo kidomoro yamenwaga nta kintu cyasanzwemo ku buryo umwana yari kujya kugishakamo. Ikindi kimenyetso ubushinjacyaha bushingiraho ni imvugo za Nirere wari umukozi muri urwo rugo, n’abandi barimo abaturanyi b’umuryango.
Umugabo we Rutiyomba Florien yavuze ko ku wa 14 Mutarama 2022 yavuye mu rugo asize abana babiri mu rugo bari kumwe n’umugore we, waje kumuhamagara amumenyesha ko umwana yamaze gupfa.
Yavuze ko bajya gushakana yari yaramubwiye ko afite abana babiri yari yarabyaye, undi amuhisha ko yari yarabyaye umwana hanze. Yabwiye Ubugenzacyaha ko bajyaga bagirana ibibazo ariko bakabishwanira, nyuma bakaza kwiyunga bo ubwabo.
Umutangabuhamya yasobanuye ko Rutiyomba na Mukanzabarushimana bahoraga bagirana amakimbirane ashingiye ku bana, aho uwo mugore we atifuzaga ko akomeza kuvugana n’abo bana.
Ibyo byose ngo yabiterwaga no kuba amukekera kuba agifitanye umubano n’abo babyaranye by’umwihariko nyina wa nyakwigendera wa Akeza Rutiyomba Elsie.
Mukanzabarushimana yatsembeye urukiko
Yavuze ko icyaha akurikiranyweho atacyemera kandi ko ibimenyetso Ubushinjacyaha bushingiraho bumurega atari byo kuko uyu mwana yasanzwe yarohamye muri icyo kidomoro cya Litiro 200.
Yavuze ko mu byo yatumye umukozi harimo n’amagi y’amanyarwanda kandi yashakaga ko mu byo abana barya agomba kubamo, atayamutumye agamije ko atinda.
Yavuze ko umukozi we ajya guhaha yasigaye yitegura ngo ajye kwa muganga kandi ubwo yagarukaga yasanze akiri kumwe n’abana babiri, akabasigana n’umukozi.
Kuri raporo yakorewe umubiri wa Akeza, yavuze ko hakagombye kuba hagaragazwa ibimenyetso bivuga ko ari we wamwishe ndetse no gusobanura uburyo yishwemo.
Ati “Ntabwo hari kubura ikigaragaza uburyo namukozeho. Kuba yaragaragaje ko umwana yishwe akanarohamishwa ntabwo bigaragazwa ko ari njyewe wabikoze.”
Ku mvugo z’abatangabuhamya, yazihakanye avuga ko ari ubuhamya butavuga ukuri bw’abantu baba bashaka gusanisha umuntu n’ibyago, no kumugerekaho ibyo atakoze.
Yavuze ko ibyo aregwa ari ibintu byo kubeshya kuko mbere y’uko uwo mwana apfa nta mugambi wo kumugirira nabi yagize.
Ati “Ikiriho ni uko umwana yishwe n’amazi kandi koko birababaje, ariko mu by’ukuri nta gikorwa cyigize icyaha muri dosiye yanjye kuko ibivugwa byose ari amagambo gusa.”
Umwunganira mu mategeko yagaragaje ko raporo yakozwe ishimangira ko umwana yishwe no kuba yararohamye mu mazi, aho kwicwa nk’uko Ubushinjacyaha bubivuga.
Uyo mugore icaha kiramwagira