Rwanda Premier League igenga Shampiyona y’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Primus National League, yasinyaye n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) amasezerano yo kwerekana iyi shampiyona, afite agaciro k’arenga miliyari 1,2 Frw, mu gihe cy’imyaka itanu.
Aya masezerano yasinywe ku wa Kane, tariki 7 Ukuboza 2023 mu kiganiro n’itangazamakuru, cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye b’amakipe barimo Umuyobozi wa APR FC, Lt Col Karasira Richard, Mvukiyehe Juvénal uyobora Addax FC n’abandi.
Iki kigo kizerekana iyi mikino binyuze kuri StarTimes kuri shene ya Magic Sports TV.
Aya masezerano agabanyije mu bice bitatu, aho imyaka itatu ya mbere yafashwe nk’igeragezwa, bityo Rwanda Premier League izajya ihabwa miliyoni 220Frw ku mwaka.
Mu mwaka wa kane aya mafaranga aziyongeraho 20% abe miliyoni 264 Frw, mu gihe mu mwaka wa gatanu hazongerwaho 20% ku yo mu mwaka wa kane, icyo gihe azabe miliyoni 316,8 Frw.
Umuyobozi wa StarTimes mu Rwanda, Franklin Wang yavuze ko bishimiye kwerekana Ruhago Nyarwanda kuko ari igihugu cya kane bagiye kubikoramo.
Yagize ati “U Rwanda ni igihugu cya kane dusinyanye amasezerano yo kwerekana umupira w’amaguru mu myaka 35 tumaze dukorera muri Afurika. Twizeye ko bizagenda neza na hano.”
Kenshi abafatanyabikorwa bakunze kwinubira imipangire mibi ya Shampiyona ndetse no guhagarika imikino bya hato na hato bikabangamira uwerekana imikino.
Umuyobozi wa Rwanda Premier League, Hadji Yusuf Mudaheranwa yavuze ko mu kwirinda iki kibazo umufatanyabikorwa azajya ahabwa gahunda y’imikino mbere y’iminsi 60.
Ati “Umufatanyabikorwa azajya ahabwa gahunda y’imikino mbere y’iminsi 60 amenye uko apanga gahunda ze. Ku bijyanye no guhagarika imikino bya hato na hato ntabwo bizongera kuba kuko bizajya bimenyeshwa mbere y’ibyumweru bibiri.”
Aya masezerano ateganya ko RBA izajya yerekana nibura imikino iri hagati y’itatu n’itanu kuri buri munsi wa Shampiyona ikaba 60 mu mwaka w’imikino.