Ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bwasobanuye ko uruganda rwa Kabagari rwahawe imashini zicira ibikatsi, aho guhabwa izitunganya umutobe w’inanasi rwari rukeneye.
Bwabisobanuriye abadepite bagize komisiyo ishinzwe kugenzura ikoreshwa ry’imari n’umutungo bya Leta mu nteko ishinga amategeko, izwi nka PAC, kuri uyu wa 16 Nzeri 2022.
Uruganda rwa Kabagari rutunganya umusaruro w’inanasi rufite amateka. Mu kibanza cyarwo hari imashini zageze mu Rwanda mu mwaka w’2004 ku nkunga y’umuryango w’Abadage, zipfundikirwa ahantu mu bikarito hafi 12.
Byageze ubwo ababishinzwe bagerageza kuzikoresha kugira ngo barebe ko zatanga umusaruro. Aho gukora umutobe mu nanasi, izi mashini zaciye ibikatsi. Zo hamwe n’izindi zikora amacupa zatangiye kwangirika.
PAC yashatse kumenya icyerekezo ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango bufitiye uru ruganda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wako, Mbabazi Muhoza Louis asubiza ko hagiye gukorwa inyigo.
Gitifu Mbabazi yasubije ati: “Hariho imashini zageze mu Rwanda muri 2004, zipfundikirwa imyaka 12 ahantu ziri mu bikarito, kugeza 2016. Abantu barazesitara, aho kugira ngo bagerageze ibyo zagenewe, basanga icyo zikora ntabwo ari cyo abantu bibwira ko zikora. Hari uwigeze kumbwira ngo bari bazi ko zikora umutobe w’inanasi uyunguruye, bageze aho basanga icira ibikatsi. Bisaba ko bongera kubikanda kugira ngo hazemo umutobe.”
Umuyobozi w’akarere ka Ruhango wungirishije ushinzwe ubukungu, Rusilibana Jean Marie Vianney yavuze ko bagerageje gukorana n’ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi mu by’inganda, NIRDA, inzego zombi zisanga hari imashini zigomba kugurishwa, zigasimbuzwa izigezweho.
Visi Meya Rusiribana yasezeranyije PAC ko uyu mwaka uzarangira ibintu byose biri ku murongo, maze ibagira inama yo kwihutisha iki gikorwa.