Mu gihe hashize iminsi hatangajwe igitaramo cy’abazaba bambaye umwe ‘All White Party’ cya Zari The Boss Lady giteganyijwe kubera i Kigali ku wa 29 Ukuboza 2023, itsinda rya Kigali Boss Babes naryo ryamaze kwemeza ko kuri uwo munsi rifite icy’abazaba bambaye imikara ‘Black Elegance Party’.
Hashize iminsi mike Zari The Boss Lady atangaje ko yitegura gutaramira i Kigali, aho agiye gukorera bwa mbere ibirori bya ‘All White Party’ bimenyerewe kubera muri Uganda.
Ni igitaramo byitezwe ko kizabera mu kabari kitwa ‘The Wave Club’ gaherereye i Remera.
Iki gitaramo kizaba gikurikira icyo uyu mugore yakoreye muri Uganda mu mpera z’icyumweru gishize kikaba kimwe mu byitabiriwe n’abantu batandukaye biganjemo ab’ibyamamare.
Icyakora mu gihe ageze kure imyiteguro y’iki gitaramo, bishobora kutamworohera kuko umunsi yagiteguriyeho wahuriranye n’uw’icy’itsinda rya Kigali Boss Babes rigizwe n’abagore b’ikimero ndetse bazwiho kubaho ubuzima buhenze.
Abajijwe niba atari ukubangamira igitaramo cya Zari The Boss Lady cyangwa guhangana n’uyu mugore uri mu bakunzwe mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Alliah Cool ubarizwa muri Kigali Boss Babes mu kiganiro na IGIHE yavuze ko ntaho bihuriye.
Ati “Twe ni igitaramo twari tumaze igihe twarateguye mu rwego rwo kumurika umushinga wa filime igaruka ku buzima bwacu bwa buri munsi, rero ntabwo twari kugisubika ngo ni uko hari undi ufite ikindi. Nta hangana ribirimo kuko abantu bagira amahitamo yabo kandi umujyi utuwe n’abantu benshi nibaza ko bakoze ibyabo tugakora ibyacu twese byagenda neza.”
Kuba Kigali Boss Babes yateguye igitaramo kizitabirwa n’abazaba bambaye imikara, mu gihe Zari The Boss Lady we icye kizitabirwa n’abambaye umweru gusa kandi bikaba byateguwe ku munsi umwe nibyo byatumye bamwe babifata nk’ihangana hagati y’aba bagore.
Nubwo Kigali Boss Babes bataramara kwemeza aho igitaramo cyabo kizabera, hari amakuru avuga ko bari mu biganiro na hoteli zitandukanye mu Mujyi wa Kigali ku buryo igihe icyo aricyo cyose batangaza amakuru yuzuye y’igitaramo cyabo.
Andi makuru ari kuvugwa ni uko itike ihenze mu gitaramo cya Kigali Boss Babes izaba igura miliyoni 5Frw mu gihe iyo mu gitaramo cya Zari The Boss Lady izaba igura miliyoni 1,5Frw.