Umuyobozi w’Agateganyo w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru, Lt Col Higiro Vianney, yatangaje ko ubu bagiye guhagurukira ‘inzererezi’ z’abanyamahanga bazenguruka mu mihanda batwaye inkweto zitajya zigabanuka, bagacuruza imiti babeshya abaturage ko itanga urubyaro, avuga ko ibyo baciye ku Banyarwanda bitakwemerwa ku bandi.
Abantu bazenguruka mu mihanda yo hirya no hino mu gihugu bafite inkweto ku rutugu ni abazwi nk’Abamasayi [Massaï].
Aba bagenda bagurisha ibikoresho bikoze mu ruhu, birimo inkweto, imikandara, amakofi n’ibindi ariko bakagerekaho n’indi miti gakondo bavuga ko ivura indwara zitandukanye zirimo no kubura urubyaro ku buryo bagukoraho rikaka.
Umuyobozi w’Agateganyo w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru, Lt Col Higiro Vianney, yavuze ko abanyamahanga binjira mu Rwanda bagomba kuba bafite ibibagenza bizwi, aho kwirirwa bazunguza ibicuruzwa mu muhanda nk’inzererezi nyamara byaraciwe ku benegihugu.
Yagize ati “Tumaze iminsi duhura n’inzererezi z’abanyamahanga, zabinjiyemo hano, zirirwa zicuruza imiti zibabwira ko ngo zitanga imiti y’ubugabo, ngo zirirwa zitanga urubyaro, bakirirwa bagendana ibikweto ku rutugu, wabibara ugasanga bihora ari ibikweto 10 yirirwa atwaye. Mumenye ko buriya bariya bantu ntabwo ari beza.’’
“Ntabwo bariya tubemera. Ubu rero na bo turaza kubafatira ingamba kandi vuba. Aho mubabonye turagira ngo rwose mutangire mubashakishe yaba ari mu mudugudu runaka aho acumbitse uduha amakuru tuzaza tumujyana. Ntabwo twaba twemera ko abantu bagenda bacuruza kuriya tutabyemerera Abanyarwanda ngo abanyamahanga abe ari bo babikora.”
Lt Col Higiro yahamije ko imiti Abamasayi bacuruza baba babeshya ko itanga urubyaro atari ukuri. Yakebuye abaturage bo mu Karere ka Musanze ko batagomba kumarira amafaranga yabo muri iyo miti idafite icyo imaze, ahubwo bakajya batanga amakuru y’aho babona abayicuruza.
Ati “Uzajya aza mu gihugu cyacu azajya aza afite pasiporo azi n’ibyo agiye gukora, tunamenye n’aho atuye n’uko akora. Bya bindi byo kwirirwa ari inzererezi, ntabwo twaca ubuzererezi ngo twemere ubw’abanyamahanga.”
Abaturage b’i Musanze babwiye Flash TV ko batinya imiti Abamasayi baba bafite, ngo kuko ubasagariye ashobora guhita apfa.
Hari n’abavuga ko byaba byiza Abamasayi bose bashyizwe mu isoko rimwe muri buri karere bakaba ari ho bacururiza aho guhora bazenguruka mu gihugu.
Ntibizoroha kuko ngo ni abarozi!