Mu minsi ishize ni bwo Munezero Rosine wamamaye nka Dabijou ku mbuga nkoranyambaga yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise ‘Jamais’, ahishura ko yatangiye umuziki kubera agahinda gakabije.
Ku wa Mbere, tariki ya 1 Mutarama 2024, ni bwo Dabijou yashyize hanze indirimbo ye ya mbere.
Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo Dabijou yabwiye IGIHE ko igitekerezo cyo kwinjira mu muziki yakigize biturutse ku gahinda gakabije yagize kubera ibibazo yahuye nabyo.
Yagize ati “Natangiye umuziki kubera akababaro nari mfite. Mbere nari nsanzwe ndirimba mu makorali mbikunda. Ubu kumva ko ngomba kuririmba bikajya hanze, nagize agahinda gakabije mu buzima bwanjye hari ibyambabaje bituma n’iriya ndirimbo nyishyira hanze.”
Muri iyi ndirimbo ye ya mbere, Dabijou aba agaruka ku nkuru y’umusore wamubabaje mu rukundo akamusiga wenyine icyakora agahamya ko we atazigera amwibagirwa.
Ku rundi ruhande uyu mukobwa yaje kwemerera IGIHE ko ari indirimbo yakoze nyuma yo kudahuza mu rukundo na Yago Pon Dat umunyamakuru na we uherutse kwinjira mu muziki.
Ati “Ni indirimbo nanditse nyuma yo kubona ko umusore twari tumaze igihe dukundana ampemukiye akansiga, ngira ngo n’amagambo ari mu ndirimbo ubwayo arabisobanura.”
Amakuru ahamya ko urukundo rwa Yago Pon Dat na Dabijou rwatangiye muri Nzeri 2022 ruza kurangira mu Ukwakira umwaka ushize.
Uretse kuba bari bamaze igihe bagaragara ahantu henshi bari kumwe, Yago Pon Dat yifashishije Dabijou mu ndirimbo ze nka “Si swingi” na “Magician” yakoranye na Bruno K.