Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, hakomeje gukwirakwizwa ifoto igaragaza ishusho ya Yesu ikozwe mu bicu iri mu kirere bikavugwa ko ari Yesu wabonekeye abantu mu gihugu cya Kenya mu isoko rya Oyuma muri Kendu.
Nyuma y’uko iyi shusho igiye hanze, abantu benshi batangiye kwitirira agace kabo ko ariho iyi shusho yabonetse ndetse n’abanyarwanda bavuga ko Yesu yagaragaye mu Birunga mu karere ka Musanze.
Nyamara n’ubwo iyi foto ikomeje gukwirakwizwa, ntabwo ari iy’ukuri ko Yesu yigaragaje ahubwo ni uwabikoze akoresheje ubwenge karemano.
Iyi foto yakozwe na Mike Sonko wabanje gukura umutima abantu ngo nibihane Yesu araje vuba kandi ntabwo azatinda. Iyi foto yarebwe n’abantu 742,000 hatangwa ibitekerezo birenga 1,000 na Repost zirenga 800 ku rubuga rwa X.