
Hari ubwo umukundana n’umuntu ari igihe kikagera mugasubirana. Iyo uzi neza amahitamo yawe naho ushaka kwerekeza urukundo rwawe rw’ahazaza uwo muntu umwikuramo wese ubundi ukabaho ubuzima bwawe bwiza. Urukundo ni amahitamo niyo mpamvu ukwiriye guhitamo uwawe kandi ukamurutisha byose byaba iby’ubu n’ibyatambutse.
Burya buri wese agira inkuru ye yihariye y’ubuzima bwe kandi itandukanye cyane niya mugenzi we. Ibi twabivuga duhereye kuri Mama Sava wamamaye muri Filime ya Papa Sava ufite inkuru itandukanye cyane n’ibyo akina dore ko akina ari gusetsa nyamara mu mutima we yambariye ku nkovu yatewe n’urugo rwe rwasenyutse nyamara we yarabonaga ko azaba muri Paradizo nk’uko yabitangaje.
Uyu mubyeyi yagize ati:” Erega njyewe nkikundana n’umugabo wanjye twatandukanye nari nziko ari njye uzabaho neza, narinzi ko abandi bantu bazajya baza kwigira ku rugo rwacu ariko biza kugenda nabi, bihinduka vuba. Twararakaranyaga ariko n’ubundi akanyitaho”.
Uyu mugore yakomeje agira ati:” Umugabo twakundanye , yararakaraga akanjyana mu bwogero tukoga ntawe uvugisha undi twarangiza tukajya kwisiga gusa nubwo twatandukanye njya mukumbura nkumva ko nabuze umuntu nkikunda kandi cyane”.
Uyu mugore amenyerewe n’abatari bake muri Cinema Nyarwandacyane cya muri filime ya Papa Sava ndetse ni inkuru y’ubuzima bwe mukuba yaratandukanye n’umugabo we bashakanye bakundana cyane gusa bakaza gutandukana.