Riderman ni umwe mu baraperi bamaze igihe mu muziki, akaba umwe mu bagiye basimbuka ibishuko ubusanzwe byangiza abakora injyana ya Hip Hop byiganjemo gukoresha ibiyobyabwenge.
Icyakora kenshi iyo muganiriye, Riderman ahamya ko atari imbaraga ze zamurinze ahubwo ari ubuntu bw’Imana kuko kenshi yagiye abigerageza icyakora akagarukira mu nzira.
Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Riderman yahishuye uko yisanze umunsi umwe agiye kugwa mu moshya yo gukoresha ikiyobyabwenge cya ‘Mugo,’ icyakora Imana imuba hafi ntiyongera kugikoresha ukundi.
Ati “Sinibuka neza umwaka gusa nzi ko nari ndi gukora indirimbo yitwa ‘Biragaragara’, nigeze kuba ndi gusangira n’abantu birangira nyweye kuri mugo nibwo bwonyine nayinyoye ari nabwo bwa nyuma. Ni ibintu byabaye by’ikigare […] nyuma abantu benshi twaganiriye barimo n’abo twasangiye barambwira bati ’ntituzongera kugendana nawe niwongera kugerageza.”
Riderman avuga ko nta kintu cyatumye atongera kunywaho uretse kuba yari amaze kubona abo iki kiyobyabwenge cyangije, ndetse inshuti ze zari aho zimugira inama zimukabukira zimubwira ko niyongera kunywaho atazongera kubabona mu buzima bwe.
Uyu muraperi avuga ko nta kintu kibi ‘Mugo’ yigeze imukoresha cyane ko yari ananyweyeho kubera ikigare cy’abantu bari kumwe basangiye inzoga mu masaha y’ijoro ubwo yari kuri studio.
Kimwe Riderman yibuka ni uko kuva anyweye kuri ‘Mugo’ atongeye gusinzira ahubwo yahise ajya muri studio arangiza indirimbo, aza gutaha nabwo abura ibitotsi birangira n’ishuri yari kujyaho bukeye atarigiyeho.