Umunyarwandakazi Antoinette Uwineza na musaza we Kwizera Eddy bakekwaho umugambi wo kugerageza kwica Umusuwisi Helbling Guico Paul, bakamwambura amayero 850 yari afite, barekuwe by’agateganyo nyuma yo gutanga ingwate y’amashilingi ya Kenya ibihumbi 200.
Iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru rwa Milimani, nk’uko televiziyo NTV yo muri Kenya yabitangaje kuri uyu wa 5 Mutarama 2024.
Uwineza na Kwizera batawe muri yombi tariki ya 31 Ukuboza 2023. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko bafatiwe i Nairobi ubwo biteguraga kwica uyu Musuwisi no kumwambura ibyo yari afite birimo aya mafaranga.
Ariko ubwo bageraga muri uru rukiko, babwiye n’ubwo abagenzacyaha bari biyoberanyije babafashe babakekaho ibi byaha, batigeze bagira uyu mugambi.
Tariki ya 27 Mutarama 2024 ni bwo Uwineza na Kwizera bazasubira mu rukiko kugira ngo bakomeze kuburana.
Amafaranga bashakaga kumwambura nyuma yo kumwica, arenga miliyoni 1,5 Frw mu gihe ingwate baciwe irenga miliyoni 1,6 Frw.