![](https://www.byoseonline.rw/wp-content/uploads/2022/09/Mibilizi.jpg)
?
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Umuyobozi mukuru w’Ibitaro bya Mibirizi n’abakozi batatu ba RSSB bakurikiranyweho ibyaha birimo gukoresha inyandiko mpimbano no kunyereza umutungo .
Uko ari bane, Dr Nzaramba Théoneste wayoboraga Ibitaro bya Mibirizi, Nkulikiye Domitien wari ushinzwe kugenzura inyemezabwishyu mu bitaro bya Mibirizi akorera RSSB, Bigirimana Placide wakoreraga RSSB ku Kigo Nderabuzima cya Gihundwe na Nsengiyumva Emmanuel nawe ukorera RSSB ku Kigo Nderabuzima cya Nkaka, bakaba bakurikiranweho kunyereza agera muri miliyoni 30 Frw.
Ni ibyaha bikekwa ko byakozwe hagati ya 2020-2022, aho mu bihe bitandukanye ngo bagiye bakoresha inyandiko mpimbano zigaragaza ko bagiye mu butumwa bw’akazi bwa baringa ndetse no gukora inyemezabwishyu nta serivisi z’ubuvuzi zatanzwe bagamije kwishyuza umurengera RSSB bakayshyirira mu mifuka yabo.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda ko ibi byaha byakorewe aho ibi bitaro biherereye mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Gashonga.
Yagize ati “RIB iraburira abantu bose cyane cyane abakozi mu nzego za Leta ko guhabwa amafaranga y’ubutumwa bw’akazi kandi utabugiyemo warangiza ugasinyisha nk’aho wabugiyemo ari icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano.”
Yibukije kandi abayobozi basinyisha abaturage ko babahaye amafaranga nyamara ntayo babahaye, ko ibyo byose bigize icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano ndetse bishobora kuvamo kunyereza umutungo.
Yongeyeho ko dosiye y’abakurikiranywe yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha, asaba abantu bose bafite amakuru ajyanye n’ibikorwa nk’ibi kwegera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bakayatanga kugira ngo bikurikiranwe.
Umuvugizi wa RIB yanavuze ko iperereza rizakomeza mu bitaro byose ndetse no bigo nderabuzima ngo harebwe ko aya makosa nta handi akorwa.