Producer Washington uri mu bubatse izina mu gukora no gutunganya indirimbo z’abahanzi mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba akurikiranyweho kwambura hoteli y’i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, arenga miliyoni 1,5 Frw.
Umwe mu bazi neza ibyabaye yabwiye Igihe ko Producer Washington wari umaze iminsi i Kigali yahavuye atishyuye hoteli arenga miliyoni 1.5 Frw, harimo ay’icyumba yararagamo ndetse n’ay’ibyo kurya ndetse no kunywa.
Amakuru avuga ko ubwo Washington yari ageze i Kigali muri Mata 2023, yabanje gucumbika ahantu hamwe, nyuma y’iminsi mike abwirwa ko hari inshuti ye ifite hoteli ibereye umuyobozi, yigira inama yo kujya kumureba.
Washington yaharaye amajoro atatu, mbere y’uko asaba icyumba azamaramo amezi atatu. Icyakora mbere yo kwinjira muri aya masezerano yanatumye agabanyirizwa icyumba akagihabwa ku bihumbi 20 Frw, hari amajoro atatu yagombaga kubanza kwishyura ibihumbi 35 Frw buri rimwe.
Ku ikubitiro yabanje kwishyura ibihumbi ibihumbi 360 Frw yari arimo amajoro atatu yari yararayemo na avanse ku masezerano mashya yari yemeranyije na hoteli.
Nyuma y’iminsi 60 aba muri hoteli, ubuyobozi bwayo bwaje kwisanga buri kumwishyuza 1.305.000 Frw y’icumbi ndetse na 1.214.900 Frw y’ibyo yariye ndetse yananyoye mu gihe yari ayimazemo.
Havuyemo ayo yari yarishyuye, Washington yari asigayemo 945.000 Frw y’icyumba cya hoteli na 1.214.900 Frw y’ibyo yariye ndetse yananyoye mu gihe yari ayimazemo. Impamvu hoteli yatandukanyaga aya mafaranga ni uko ya nshuti ye yamwakiriye ikamusabira kugabanyirizwa yayoboraga restaurant n’akabari muri iyi hoteli mu gihe amacumbi afite ubundi buyobozi.
Ku wa 29 Kamena 2023 nibwo ubuyobozi bwa hoteli bwafashe icyemezo cyo kwishyuza bubi na bwiza Washington wari wujuje iminsi 60 acumbitse kuri iyi hoteli. Iki gihe banze ko asohoka muri hoteli nk’ibisanzwe atishyuye, bakinga urugi rw’inzira yagombaga gucamo asohotse.
Washington nyuma yo kubona ko ubuyobozi bwa hoteli bwakamejeje yigiriye inama yo guhamagara umwe mu nshuti ze amusaba ko yamurwanaho, undi nawe yemera kwishyura ibihumbi 400 Frw.
RIB yaje kwiyambazwa
Uyu mu producer akishyurirwa ibihumbi 400 Frw yumvaga ko bagiye kumureka akagenda cyane ko nk’uko amakuru twabonye ngo yavugaga ko nibamureka akagera hanze ashaka andi akabishyura, nubwo banze kubyizera.
Nyuma yo kubona ko banze kumukingurira, Washington yarwanye n’urugi rwari rukinze birangira arwishe, icyakora muri icyo gihe nabwo ubuyobozi bwa hoteli bwari bwahamagaye inzego z’umutekano zahise zihagoboka.
Nk’uko bigaragara mu mashusho yafashwe, Washington agaragara yinjizwa mu modoka ya RIB, hirya haparitse iya Polisi n’iy’irondo ry’umwuga.
Amakuru twaje kumenya ni uko ubwo Washington yari ageze kuri sitasiyo ya RIB yaje haje kwiyambazwa ya nshuti ye iba mu buyobozi bwa hotel i Nyamirambo.
Iyi nshuti yahise ibwira inzego zishinzwe umutekano ko mu gihe yaba agaragaje uko yishyura hoteli, akemera gusubirayo ngo babarane ikiguzi cy’ibyo yariye n’ibyo yanyoye, nta kibazo bamureka.
Nguko uko Washington yemeye kwandika ibaruwa igaragaza ko afitiye iyi hoteli ideni rya 482.500Frw, mu gihe yari atarabara n’ay’ibyo yariye n’ibyo yanyoye, cyane ko yishyuzwaga 1.214.900Frw.
Ni amasezerano yasinywe byamaze kuba ku wa 30 Kamena 2023, yemera ko azatangira kubahirizwa kuva ku wa 1 Nyakanga 2023 bityo ko bitarenze ku wa 8 Nyakanga 2023 azaba yamaze kwishyura.
Nubwo amasezerano yayasinye yarinze asubira iwabo atayubahirije
Nyuma yo kuva kuri RIB, uwaduhaye amakuru avuga ko Washington atongeye kurara na rimwe muri iyo hoteli ahubwo nyuma yo kubona ko atazasubirayo yigiriye inama yo kohereza urufunguzo rw’icyumba 202 yararagamo.
Uwo yahaye urufunguzo yashyikirije urufunguzo ushinzwe umutekano kuri iyi hoteli ahita yigendera, ubuyobozi bwayo busigara butegereje ko Washington azubahiriza ibyo yasinyiye.
Ku wa 8 Nyakanga 2023, itariki yagombaga kwishyuriraho barategereje baraheba, bafata icyemezo cyo gufungura icyumba cye, icyakora biyambaza ubuyobozi bw’Umudugudu bwanakoze inyandiko mvugo y’ibyo basanze mu cyumba cy’uyu munyamuziki.
Ni icyumba cyarimo imyenda ye mike, ubundi baheruka amakuru ye icyo gihe. Amakuru ahamya ko kugeza ubu Washington ari kubarizwa muri Uganda mu gihe ubuyobozi bwa hoteli bucyibaza uko uyu mugabo yazabishyura.