![](https://www.byoseonline.rw/wp-content/uploads/2024/06/gusinzira.webp)
Iyo uganiriye n’abantu benshi bakubwirako uwabaha icyumba kirimo ibyo kurya,kunywa ndetse na murandasi bashobora kwiberaho ubuzima bwabo bwose biryamiye ndetse basinziriye.Gusa impamvu abantu benshi batekereza ibi ntuko batazi ingaruka ziterya no kumara umwanya munini basinziriye.
Dore zimwe mu ngaruka ziterwa no gusinzira umwanya munini.
1.INDWARA A DIABETE(KUTARINGANIRA KW’ISUKARI MU MUBIRI)
Gusinzira cyane cyangwa gake bitera umuntu kuba yarwara indwara ya diabete icyiza nuko umuntu yaryama amasaha byibura 6 ku munsi.
2.INDWARA Y’UMUBYIBUHO UKABIJE.
Kumara umwanya munini uryamye bishobora gutuma ibiro byawe byiyongera ku buryo bukabije.Ibushakashatsi buherutse gukorwa bwerekanye ko umuntu uryama byibuze amasaha icumi ku munsi aba afite amahirwe yya 20% yo kurwara indwara ziterwa n’umubyibuho ukabije.Ibi kandi niyo wakora siporo ndetse ukarya neza ntacyo byahindura igihe uryama amasaha menshi.
3.KURWARA UMUTWE
Kuryama cyane byumwihariko muri weeknd bishobora gutuma uribwa umutwe cyane.Umuntu uryamye cyane nijoro ashobora kubyuka aribwa umutwe.
4.KURWARA UMUGONGO
Igihe umuntu amaze umwanya munini aryamye cyane bishobora kumutera ikibazo cyo kubabara umugongo cyane kuko umubiri we aba amaze umwanya atanyeganyega.
5.INDWARA Y’AGAHINDA GAKABIJE
Ubushakashatsi bwakozwe bwerekanye ko umuntu umaze umwanya munini aryamye aba afite amahirwe ya 15% yo kurwara indwara ziterwa n’agahinda gakabije.Abaganga batubwirako umuntu ufite ikibazo cy’umunaniro ukabije agomba kuryama amasaha aringaniye kugirango bimufashe kugabanya iki kibazo.
6.KURWARA UMUTIMA
Ubushakashatsi bwakorewe kubagore 72000 bwagaragajeko abaryama amasaha hagati 9-10 ku ijoro 38% baba bafite ibyago byo kurwara umutima.
7.URUPFU
Ubushakashatsi butandukane bwakozwe bwerekanyeko abantu baryama amasaha arenga 9 baba bafite ibyago byinshi byo gupfa kuruta abaryama munsi yayo.