Phil Peter yatangaje ko YouTube channel yanyuzagaho indirimbo yibwe mbere y’iminsi mike, agiye gusohora indirimbo yakoranye na Kevin Kade na Chriss Eazy.
Mu kiganiro cyihariye na IGIHE dukesha iyi nkuru, Phil Peter yavuze ko YouTube Channel ye yibwe ariko ko hari gukorwa ibishoboka kugira ngo igarurwe.
Uyu musore usanzwe ari umunyamakuru wa Isibo Tv, avuga ko iyi channel itibwe n’abandi bantu, ahubwo ari uwo bakoranaga wayibye, ku mpamvu zitaramenyekana.
Ati “Yego Channel yanjye yaribwe n’umwe mu bantu twakoranaga, turi gushaka uburyo yagaruka.”
Phil Peter umaze kubaka izina no mu kazi ko kuvanga umuziki, yahamije ko mu gihe byakwanga kuyigarura, yakwifashisha izindi mbuga zicururizwaho umuziki.
Ati “Ariko binanze twaba dukoresha izindi mbuga.”
Iyi YouTube channel yari imaze igihe itambutswaho ibiganiro byo mu ndimi z’amahanga, nyuma ikaza kuburirwa irengero yibwe mbere y’iminsi mike Indirimbo Phil Peter yakoranye na Chriss Eazy ndetse Kevin Kade ngo ijye hanze.
Phil Peter avuga ko iyi ndirimbo yise ‘Jugumila’ iri mu zo yitezeho, kuyobora intonde z’imiziki zitandukanye mu Rwanda no hanze kubera aba bahanzi bombi yifashishije.
Avuga ko igitekerezo, cyo guhuza aba bahanzi cyaturutse mu kuba bari mu ba mbere bagezweho muri iki gihe, ndetse bakaba bamaze guhamya izina ryabo mu muziki ku buryo batagishidikanywaho.
Ati “Aba bombi ni abahanzi bose bahagaze neza kandi utashidikanyaho. Buri umwe twari dusanzwe dufitanye umushinga ku giti cye, nza kugira igitekerezo cyo kubahuza bombi, kugira ngo abantu babone ko mu gufatanya havamo ikintu kidasanzwe cyane ko bari bamaze iminsi bose bafite indirimbo ziyoboye intonde z’imiziki.”