Mu ijoro ryo ku wa 22 Ukuboza 2023, abakunzi b’umuziki bari bahuriye muri Camp Kigali mu gushyigikira Yago Pon Dat wari uri kumurika album ye ya mbere yise “Suwejo”.
Ni igitaramo cyaranzwe n’udushya twinshi, icyakora kimwe mu byabaye bigatera abari mu cyumba cyabereyemo kwibaza, ni umwuka mubi hagati ya DJ Phil Peter n’abahanzi bari baturutse i Burundi barimo Kirikou na Double Jay.
Ubwo Double Jay yahamagarwaga ku rubyiniro, hashize iminota irenga 20 abantu bategereje ko ajyaho baraheba, wabonaga imitwe yashyushye hagati ya DJ Phil Peter wacurangaga n’uwarebereraga inyungu z’aba bahanzi wanafataga amashusho yabo.
Uyu mwuka mubi wakomeje kugeza ubwo Double Jay ageze ku rubyiniro kuko byagaragaye ko atahuzaga na DJ Phil Peter.
Ubwo yari asoje kuririmba, Double Jay yashatse gukomeza kuryoshya n’abafana be, icyakora DJ Phil Peter amubera ibamba kuko yahise azamuriramo indi miziki biba ngombwa ko uyu muhanzi ava ku rubyiniro.
Wa musore wafashaga aba bahanzi yashyamiranye na DJ Phil Peter hafi gufatana mu mashati.
Nyuma ya Double Jay hagombaga gukurikiraho Kirikou nawe wari waturutse i Burundi.
Mbere y’uko uyu muhanzi ajya ku rubyiniro, umusore wafatiraga amashusho aba bahanzi, yongeye kuzamuka ku rubyiniro bigaragara avugana nabi na DJ Phil Peter.
Uku kuvugana nabi byatumye DJ Phil Peter ava ku rubyiniro asiga imashini gusa, bimeze nko kubwira wa musore ngo akira icurangire.
Kirikou utishimiye ibibaye, yasabye Phil Peter kutamutererana ku rubyiniro amubwira ko bidasa neza kumusiga ku rubyiniro akigendera nyamara ari we uri kubacurangira.
Mu kiganiro na IGIHE nyuma y’igitaramo, DJ Phil Peter yavuze ko ibyabaye byose byaturutse ku kuba aba bahanzi baritabiriye iki gitaramo batatanze indirimbo bagombaga gukoresha.
Bijya gutangira ngo DJ Phil Peter yababajwe bikomeye n’ibitutsi yatutswe n’umusore wafashaga aba bahanzi b’i Burundi.
Ati “Aba bahanzi baje badafite indirimbo bari bukore, byasabaga ko nzikura kuri Internet icyakora bitewe n’umuvuduko w’iyari ihari yari hasi cyane ntabwo byakunze.”
DJ Phil Peter yavuze ko Double Jay hari indirimbo yifuzaga kwinjiriraho ku rubyiniro icyakora ntibyakunda kuko itari ihari kandi kuyikura kuri Internet bigoranye.
Ati “Nabasabye ko bakwinjirira ku zo mfite kuko nta bundi buryo bwari buhari, umusore wabafashaga ku rubyiniro ararakara araza arantuka bikomeye numva nanjye ubwanjye ntaye umutwe.”
Nyuma yo kumutuka bikomeye, DJ Phil Peter yongeye kubona wa musore asubiye ku rubyiniro aherekeje Kirikou ahitamo kuva ku rubyiniro kugira ngo ataza kuva aho ahakorera andi makosa.