Nyuma y’uko imihanda imwe n’imwe yo muri Nyarugenge, mu Kagari ka Biryogo ihinduwe « Car Free Zone » hagahimbwa mu Marangi, hari hasigaye hasohokera abantu benshi cyane, gusa kuri ubu abantu batandukanye basigaye bibaza impamvu hatagisokerwa cyane nka mbere hagifungurwa.
Muri iyi Car Free zone ni ahantu abakunda kurya ibiryo bitandukanye basohokera kuko uhasanga ibiryo by’amoko atandukanye birimo umuceri w’ipilawo n’uwitwa Sami, inyama z’amoko atandukanye nk’izo bita Asusa na capati na brochette n’ikawa na Green Tea ndetse na Tangawizi n’ibindi.
IGIHE dukesha iyi nkuru yatembereye aho mu Marangi iganira na bamwe mu bahakorera n’abahasohokera kugira ngo imenye byimbitse impamvu nyir’izina abantu batakihasohokera cyane.
Abahacururiza, na bo bemeza ko batakibona abakiriya benshi nka mbere ndetse batazi icyabiteye uretse ko hari na bamwe muri bo bagaragaza ko kuba nta bitaramo bikihabera biri mu byatumye umubare w’abahazaga ugabanyuka.
Umugore ucururuza ibyo kurya muri aka gace utarifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko mbere abantu bahazaga ari benshi kuko bari bakihaharaye.
Ati “Nta kidasanzwe cyabiteye ahubwo ni bya bindi by’Abanyarwanda byo guharara ikintu gishya hashira iminsi mike bagahita bagihararukwa, wowe se ntuzi ukuntu hano nijoro habaga hameze abantu babura aho bakandagira ?”
Uwitwa Ramazani, we avuga ko abantu bashobora kuba batakihasohokera kubera ko wenda ibintu byahenze ku isoko.
Ati “Erega si aha gusa abakiriya babuze, ahantu hose amafaranga yarabuze n’aha rero ni ko bimeze ntabwo abantu bakihaza ari benshi ariko mu mpera z’icyumweru baraza.”
Umusore witwa Rangira Yves ukora akazi ko guhamagara abakiriya, we agaragaza ko kuba nta bitaramo bikihabera ari bimwe mu byatumye abantu benshi cyane cyane urubyiruko batakihasohokera.
Ati “Mbere wasangaga batumiye abahanzi bakaza bakahakorera ibitaramo hagashyuha bigakurura abakiriya ariko ubu kubera ko nta bitaramo nkeka ko ariyo mpamvu hasigaye hakonje.”
Yakomeje agira ati “Erega na mbere wasangaga urubyiruko rwinshi rwarahazaga ruje kwirebera abahanzi noneho bigatuma hashyuha abafata icyo kurya akagifata natwe tukabona ibyashara gutyo.”
Yongeyeho ko inzego zibishinzwe zikwiye kureba uko zongera kujya zitumira abahanzi bakahakorera ibitaramo kugira ngo urujya n’uruza rw’abantu bahasohokera rwogere kuhagaragara.
Ubu abacuruzi babangamiwe n’abitwa abataka
Abacuruzi banakorera aha mu marangi babwiye IGIHE ko babangamiwe cyane n’urubyiruko rwiyise abataka rukora akazi ko guhamagara abakiriya kuko akenshi bayobya abakiliya bigatuma babashiraho.
Habimana Isa yagize ati “Bagira gutya bakababwira ngo ipilawo wenda ni 4000 Frw kandi ari 2000 Frw noneho yabishyura bakayatwara, rero iyo ageze ahandi akumva ko igura 2000 Frw ntabwo yongera kugaruka, ni muri ubwo buryo turi kugenda tubura abakiriya.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Biryogo, Munyaneza Antoine, we avuga ko abantu bakiza gutemberera muri aka gace ariko agashimangira ko ibitaramo biri mu byatumaga abantu barushaho gusohokera muri iyi Car Free Zone.
Ati “Ni byo ibitaramo byatumaga abantu bakunda kuhasohokera ariko ntabwo twavuga ngo ntabwo abantu bakihaza baraza ahubwo biterwa n’iminsi.”
Yongeyeho ko iyo abantu bakeneye gukorera ibitaramo muri iyi Car Free zone babisa Umujyi wa Kigali ndetse ubibemerera ku buryo n’ubu hari ababisabye bategereje igisubizo.