Niyo Bosco yamenyesheje ubuyobozi bwa KIKAC Music isanzwe imufasha mu bijyanye na muzika ko yasezeye umuziki usanzwe, yinjira mu wo kuramya no guhimbaza Imana.
Kugeza ubu Niyo Bosco yamaze kumenyesha ubujyanama bwe ko uretse amashusho y’indirimbo “Ndabihiwe” aherutse gusohora, nta yindi ndirimbo isanzwe azakora.
Uyu muhanzi witeguraga gusohora album ye ya mbere, yamenyesheje abamufasha mu muziki ko uyu mushinga bawuhagarika, ahubwo bagatangira gutekereza ku mishinga mishya y’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Ibi bisobanuye ko umushinga w’indirimbo ‘Smile’ iri kuri EP yitwa ‘New Chapter’ aherutse gusohora bari banatangiye gufatira amashusho nawo ugomba guhita uhagarara.
Ibi Niyo Bosco yabishimangiye ubwo yari mu kiganiro ’Samedi Detente’ gitambuka kuri Radio y’u Rwanda, aho yagize ati “ Njye Imana yankoreye ibintu byinshi, hari ibintu byinshi yagiye insimbutsa rero ntuzatungurwe nubona nafashe icyemezo cyo gukora Gospel gusa ibindi nabyo bifite ababikora neza ku buryo ntabikoze nta gikuba cyaba gicitse. Njye ngiye gukora umuziki ufasha abantu, uramya ukanahimbaza Imana.”
Muri iki kiganiro Niyo Bosco yavuze ko atari ibintu bishya kuri we kuko yabihoranye, ati “Ntabwo nabyutse ngo numve ngiye kubikora ahubwo ngiye kwica icyiru ahubwo mba naranatinze kuko Imana iba yarankoreye ibintu byinshi cyane.”
Mu Ugushyingo 2023 nibwo Niyo Bosco yinjiye muri KIKAC Music yari yiyemeje kumufasha, bivuze ko yari afite indirimbo nyinshi zari zitarasohoka, ahamya ko ataramenya ikizaba, gusa yemeza ko nk’umuntu wavuye kure mu mpano yahawe yahisemo kwitura Imana.
Abajijwe niba atari igihombo agiye kwiteza, Niyo Bosco yagize ati “Ku buryo se Isi yakwishyura ijuru rikaguhombya? Njye simpinduye umwuga igihindutse ni ubuzima.”
Niyo Bosco yavuze ko ku bwe atifuza kubaho yigenga, ahubwo akeneye imbaraga zo kumugenga kandi asanga aribyo bizamugirira akamaro.
Ku rundi ruhande, Niyo Bosco yavuze ko aticuza ahahise he ahubwo ahamya ko ahahise he ariho hatumye aba uwo ariwe akamenya ko guhinduka ari ingenzi mu buzima bwe.